family
Umwana ufite ubwenge anezeza se,Ariko umupfapfa asuzugura nyina.
Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.
Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga,Kandi umupfapfa azahakwa n'ufite umutima w'ubwenge.
Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo,Ariko uwanga impongano azarama.
Abyuka kare butaracya,Akagaburira abo mu rugo,Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.
Incuti zikundana ibihe byose,Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.
Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye,Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.
Abuzukuru ni ikamba ry'abasaza,Kandi ba se babera abana babo icyubahiro.
Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge,Uwanjye na wo uzanezerwa.
Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.

