wisdom
Ndagushimye, ndaguhimbaza wowe Mana ya ba sogokuruza umpaye ubwenge n'ubushobozi, unsobanuriye ibyo twagusabye kuko utumenyesheje ibyo umwami ashaka.”
ati “Izina ry'Imana rihore rihimbazwa iteka ryose, kuko ubwenge n'amaboko ari ibyayo.
Ijwi ry'Uwiteka rirangurura ribwira umurwa, kandi umunyabwenge azubaha izina ryawe riti “Nimwumvire inkoni ihana n'uwayitegetse.
Umwana w'umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n'imirimo yabwo.”
Umugabekazi w'igihugu cy'i kusi azahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.
Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n'ibitangaza bingana bitya akora abikura he?
Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n'Imana n'abantu.
Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw'Imana bwari muri we.
azagendera imbere yayo mu mwuka n'ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n'iy'abana, n'abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw'abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”
Umugabekazi w'igihugu cy'ikusi, azahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.

