fear
“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.
Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw'umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose,
Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana.
Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’
Imbabazi ze ziri ku bamwubaha,Uko ibihe bihaye ibindi.
Bose baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana bati “Umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe”, kandi bati “Imana igendereye ubwoko bwayo.”
Ndetse n'umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi.
Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n'urwe?
Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?”Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n'amazi bikamwumvira?”
Bose barumirwa bahimbaza Imana, baterwa n'ubwoba bati “Uyu munsi wa none tubonye ibidutangaza.”

