care

(Babivugiye batyo kuko bari babonye Tirofimo Umunyefeso ari kumwe na we mu murwa, bībwira yuko Pawulo yamujyanye mu rusengero.)

Intu 21 : 29

Yak 2 : 28

ahubwo agahitamo kurengananywa n'ubwoko bw'Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by'ibyaha,

Heb 11 : 25

kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.

Mt 7 : 2

1 Pet 6 : 8

Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.”

Intang 3 : 16

Maze umutware w'ingabo arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri, abaza uwo ari we n'icyo akoze icyo ari cyo.

Intu 21 : 33

Niwibutsa bene Data ibyo, uzaba ubaye umugabura mwiza w'ibya Kristo Yesu utunzwe n'amagambo yo kwizera n'inyigisho nziza wakurikije.

1 Tim 4 : 6

Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.

Intang 2 : 15

kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye.”

Mt 11 : 30