peace

Uwo musaza aravuga ati “Shyitsa umutima mu nda, kandi ibyo ukennye byose abe ari jye bibazwa, ariko mwe kurara mu nzira.”

Abac 19 : 20

Baramusubiza bati “Ceceka upfuke umunwa tujyane, utubere umubyeyi n'umutambyi. Mbese ikikubereye icyiza ni ikihe? Ni ukuba umutambyi w'urugo rw'umuntu umwe, cyangwa kuba umutambyi w'umuryango n'ubwoko bwa Isirayeli?”

Abac 18 : 19

Nuko ingabo z'Abisirayeli zose n'abantu bose barazamuka bajya i Beteli, bicara imbere y'Uwiteka barira, biyiriza ubusa uwo munsi bageza nimugoroba. Kandi batambira imbere y'Uwiteka ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro.

Abac 20 : 26

Gideyoni aherako yubakira Uwiteka igicaniro aho ngaho akita Yehovashalomu, kiracyari ku musozi Ofura w'Abiyezeri na bugingo n'ubu.

Abac 6 : 24

Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumure imyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.

Abac 3 : 11

Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w'Umukeni, kuko Yabini umwami w'i Hasori n'umuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro.

Abac 4 : 17

“Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo,Ariko abagukunda babe nk'izuba rirashe ritangaje.”Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine.

Abac 5 : 31

Nuko Uwiteka aramubwira ati “Humura, witinya ntupfa.”

Abac 6 : 23

Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”

1 Sam 1 : 17

mpereko ntume umwana mubwire nti ‘Genda utore imyambi.’ Nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri hino yawe uyende’, maze uzaze kuko bizaba ari amahoro, nta kibi kizaba kikuriho. Nkurahiye Uwiteka uhoraho.

1 Sam 20 : 21