mother
Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye,Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.
Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa,Ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.
Abumbuza akanwa ke ubwenge,Kandi itegeko ry'ururimi rwe riva ku rukundo.
Umugore w'imico myiza ni nde wamubona?Arusha cyane rwose marijani igiciro.
Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.
Abyuka kare butaracya,Akagaburira abo mu rugo,Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.
Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye,Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.
Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha,N'umugabo we na we aramushima ati
Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye,Kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.
Umugore w'imico myiza ni nde wamubona?Arusha cyane rwose marijani igiciro.

