hope
Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we,Akiringira Uwiteka Imana ye.
Unyobore ku bw'umurava wawe unyigishe,Kuko ari wowe Mana y'agakiza kanjye,Ni wowe ntegereza umunsi ukira.
Dore ijisho ry'Uwiteka riri ku bamwubaha,Riri ku bategereza imbabazi ze,
Imitima yacu itegereza Uwiteka,Ni we mutabazi wacu n'ingabo idukingira.
Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?Ni iki gitumye umpagararamo?Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye.
Ni wowe bwihisho bwanjye n'ingabo inkingira,Niringira ijambo ryawe.
Umutima wanjye ugushwa isari no kwifuza agakiza kawe,Ariko niringira ijambo ryawe.
Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka,Kuko imbabazi zibonerwa aho Uwiteka ari,Kandi aho ari ni ho habonerwa gucungurwa kwinshi.
Uwiteka anezererwa abamwubaha,Anezererwa abategereza imbabazi ze.
Ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye,Na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu,Abanyabyaha bazarimburwa ureba.

