fear
ahubwo birimbishishe imirimo y'ingeso nziza nk'uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.
Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda.
Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.
Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw'Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk'uko ishaka, tuyubaha tuyitinya
Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira.
Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby'ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry'abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.
Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
abone uko abātūra abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose.
Ibyo byose byari ibiteye ubwoba, ni cyo cyatumye Mose avuga ati “Mfite ubwoba cyane ndahinda umushyitsi.”
ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha

