love
Uri mwiza bihebuje mukunzi wanjye,Nta nenge ufite.
Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y'uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw'uruzabibu ku musozi urumbuka.
Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.
Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose.
Abatware bawe ni abagome n'incuti z'abajura, umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z'abapfakazi ntizibageraho.
Kandi hejuru y'ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n'umwotsi ku manywa n'umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y'ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo.
Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w'umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi.
Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.
“Genda urangururire mu matwi y'ab'i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ati: Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n'urukundo rw'ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu mu gihugu kitigeze guhingwa.
Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n'ibikumisha mu muhogo. Ariko uravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z'abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’

