love

“Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo,Ariko abagukunda babe nk'izuba rirashe ritangaje.”Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine.

Abac 5 : 31

Nuko Bowazi acyura Rusi aba umugore we, aryamana na we Uwiteka amuha gusama inda, abyara umuhungu.

Ruti 4 : 13

Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y'Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n'umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka.

1 Sam 1 : 19

Hanyuma Mikali umukobwa wa Sawuli abenguka Dawidi, babibwira Sawuli arabyishimira.

1 Sam 18 : 20

Ariko Sawuli abwira abagaragu be ati “Mujye inama na Dawidi rwihishwa, mumubwire muti ‘Umva umwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda, none ube umukwe w'umwami.’ ”

1 Sam 18 : 22

Abusalomu abaza Hushayi ati “Mbese izo ni zo mbabazi ugiriye incuti yawe? Icyakubujije kujyana n'incuti yawe ni iki?”

2 Sam 16 : 17

“Unteye agahinda mwene data Yonatani,Wambereye uw'igikundiro bihebuje.Urukundo wankundaga rwari igitangaza,Rwarutaga urukundo rw'abagore.

2 Sam 1 : 26

Maze hanyuma Amunoni amwanga urunuka rutagira akagero, urwango yamwanze rwaruse ubwinshi urukundo yari amukunze. Amunoni aramubwira ati “Haguruka ugende.”

2 Sam 13 : 15

Maze Dawidi ahumuriza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana. Bukeye babyarana umwana w'umuhungu amwita Salomo, Uwiteka aramukunda

2 Sam 12 : 24

kandi imbabazi zanjye ntizizamwomorokaho nk'uko zomorotse kuri Sawuli nagukuye imbere.

2 Sam 7 : 15