mother
Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye,
Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.
Nuko umugore nyina w'umwana muzima wari umufitiye imbabazi, abwira umwami ati “Nyagasani, umuzima mumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.” Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemo kabiri, mubure nawe umubure.”
Uwari ingumba mu nzu ye,Amuha kuyibamo yishimye,Ari nyina w'abahungu.Haleluya.
Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka,Imbuto z'inda ni zo ngororano atanga.
Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe,Nimukomere, imitima yanyu ihumure.
Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe,Kuko ari wowe niringira.Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,Kuko ari wowe ncururira umutima.
Hariho uruzi,Imigende yarwo ishimisha ururembo rw'Imana,Ni rwo Hera hari amahema y'Isumbabyose.
Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,
Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira,Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa.Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane,Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.

