fear

Maze bogeza ibyo yakoze imbere yanjye, kandi bamubwira ibyanjye. Nuko Tobiya akajya yohereza inzandiko zo kunkangisha.

Neh 6 : 19

Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushya bibāka ibyokurya na vino, udashyizeho shekeli z'ifeza mirongo ine, ndetse n'abagaragu babo batwaza rubanda igitugu. Ariko jyewe si ko nabigenje kuko nubahaga Imana,

Neh 5 : 15

Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n'ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n'umuhanuzikazi Nowadiya n'abandi bahanuzi bashaka kunkangisha.

Neh 6 : 14

Nuko uwo munsi Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima. Ariko abonye Moridekayi ku irembo ry'ibwami, abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye, aramurakarira cyane.

Est 5 : 9

Nuko mu gihugu cyose no mu mudugudu wose aho itegeko n'iteka by'umwami byageraga, Abayuda baranezerwaga bakishima, bakagira ibirori n'umunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateye ubwoba.

Est 8 : 17

“Maze ibwira umuntu iti‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwengeKandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ”

Yobu 28 : 28

Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana?Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro?

Yobu 4 : 6

Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga,Uzakomera kandi ntabwo uzatinya,

Yobu 11 : 15

Urembye akareka kubaha Isumbabyose,Akwiriye kubabarirwa n'incuti ye.

Yobu 6 : 14

Kurimbuka n'inzara uzabiseka,Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.

Yobu 5 : 22