fear
Nzi yuko icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose, ntibishoboka kucyongeraho cyangwa kukigabanyaho, kandi Imana yakiremeye kugira ngo abantu bayubahe.
Ibiriho biri kure ikuzimu cyane, ni nde wabishyikira?
Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw'iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.
Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n'iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry'abantu bigishijwe,
Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we, umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga, umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha.
“Ntimuvuge ngo ‘Baratugambaniye’, nk'uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’ Ntimukagire ubwoba nk'ubwabo, kandi ntimugatinye.
Injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye.
Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya.
Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z'ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw'umwe.

