Bibiliya Yera
Zab
Chapter 1 of 150
Chapter - 1
Verse 1
Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi,Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha,Ntiyicarane n'abakobanyi.
Verse 2
Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira,Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.
Verse 3
Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi,Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.Ibibabi byacyo ntibyuma,Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
Verse 4
Ababi ntibamera batyo,Ahubwo bahwana n'umurama utumurwa n'umuyaga.
Verse 5
Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w'amateka,N'abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry'abakiranutsi.
Verse 6
Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi,Ariko inzira y'ababi izarimbuka.
Chapter -
1




