Bibiliya Yera

Imig
Chapter 1 of 31
left-arrow Chapter - 1 right-arrow
Verse 1

Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w'Abisirayeli.

Verse 2

Ni iyo kumenyesha ubwenge n'ibibwirizwa,Ni iyo gusobanura amagambo y'ubuhanga.

Verse 3

Ni yo ihesha ubwenge bw'imigenzereze,No gukiranuka no gutunganya no kutabera.

Verse 4

Ni yo iha umuswa kujijuka,N'umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga,

Verse 5

Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge,Kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.

Verse 6

Amenye gusobanura imigani n'amarenga,Kandi n'amagambo n'ibisakuzo by'abanyabwenge.

Verse 7

Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya,Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n'ibibwiriza.

Verse 8

Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.

Verse 9

Bizakubera imitamirizo y'imbabazi ku mutwe,N'imikufi mu ijosi.

Verse 10

Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere.

Verse 11

Nibavuga bati “Ngwino tujyane,Twubikirire kuvusha amaraso,Ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa,

Verse 12

Tubamire bunguri ari bazima nk'uko imva imira abantu,Ndetse ari bataraga nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo,

Verse 13

Tuzabona ibintu byiza byinshi,Kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago,

Verse 14

Uzakubira hamwe natwe,Twese tuzagire uruhago rumwe.”

Verse 15

Mwana wanjye, ntukajyane na bo,Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo,

Verse 16

Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi,Kandi bihutira kuvusha amaraso.

Verse 17

Gutega umutego ikiguruka kiwureba,Ni ukurushywa n'ubusa.

Verse 18

Amaraso bubikira ni ayabo,Ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico.

Verse 19

Uko ni ko inzira z'urarikira indamu wese zimeze,Iryo rari ryica bene ryo.

Verse 20

Bwenge arangururira mu nzira,Yumvikanisha ijwi rye mu miharuro,

Verse 21

Aterera hejuru mu mahuriro yo mu marembo,Mu mudugudu ni ho yumvikanishirizamo amagambo ye ngo:

Verse 22

“Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari?Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi,N'abapfu mukanga kumenya ubwenge?

Verse 23

Nimuhindurwe n'imiburo yanjye,Dore nzabasukaho umwuka wanjye,Nzabamenyesha amagambo yanjye.

Verse 24

Narabahamagaye muraninira,Nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho.

Verse 25

Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose,No kubacyaha kwanjye ntimubyitaho.

Verse 26

Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago,Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho.

Verse 27

Igihe muzatungurwa n'ubwoba nk'umugaru,Ibyago byanyu bikaza nka serwakira,Igihe umubabaro n'uburibwe bizabageraho.

Verse 28

“Ni bwo bazantakambira nkabihorera,Bazanshakana umwete ntibazambona.

Verse 29

Kuko banze kumenya,Kandi ntibahisemo kūbaha Uwiteka.

Verse 30

Ntibemeye inama zanjye,Bahinyuye guhana kwanjye kose.

Verse 31

Ni cyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo,Kandi bazahazwa n'imigambi yabo.

Verse 32

Ubuhemu bw'abaswa buzabicisha,Kandi kugubwa neza kw'abapfu kuzabarimbura.

Verse 33

Ariko unyumvira wese azaba amahoro,Adendeze kandi atikanga ikibi.”

Chapter -
1