Bibiliya Yera

Hab
Chapter 1 of 3
left-arrow Chapter - 1 right-arrow
Verse 1

Ibihanurwa umuhanuzi Habakuki yeretswe.

Verse 2

Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby'urugomo ruriho ntubikize.

Verse 3

Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby'ubugoryi? Kuko kurimbuka n'urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n'intonganya, hadutse n'umuvurungano.

Verse 4

Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z'ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye.

Verse 5

“Yemwe abari mu mahanga mwe, nimurebe, mwitegereze kandi mwumirwe, kuko mu gihe cyanyu ngiye gukora umurimo mutari bwemere naho mwawubwirwa.

Verse 6

Kuko mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho ngo bakwire isi yose, bahindūre igihugu kitari icyabo.

Verse 7

Ni abo gutinywa kandi batera ubwoba, imanza zabo n'icyubahiro cyabo ni ibyo bīhangiye.

Verse 8

“N'amafarashi yabo arusha ingwe imbaraga, kandi arusha amasega asohoka bwije gukara. Abagendera ku mafarashi babo bagenda bīrāta, ni ukuri abagendera ku mafarashi babo baturuka kure, baguruka nk'igisiga kihutira gushiha inyama.

Verse 9

“Bose bazanwa no kugira iby'urugomo, bahanga amaso imbere yabo kandi bakoranya imfate nk'abarunda umusenyi.

Verse 10

Ni ukuri baseka abami, n'ibikomangoma na byo barabishinyagurira, bahinyura ibihome byose kuko batindaho igitaka cyo kuzamukiraho bakabifata.

Verse 11

Maze bakihuta nk'umuyaga, bagahitana, bagakora ibizira, amaboko yabo bayagize imana yabo.”

Verse 12

Mbese nturi Ihoraho, Uwiteka Mana yanjye, Uwera wanjye? Ntabwo tuzapfa. Uwiteka we, wamutegetse gusohoza amateka, nawe Rutare, wamushyiriyeho guhana.

Verse 13

Ufite amaso atunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi. Kuki ureba abakora uburiganya ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka,

Verse 14

ugahwanya abantu n'amafi yo mu nyanja, nk'ibyikurura hasi bitagira umwami ubitegeka?

Verse 15

Bose abazamuza ururobo, akabafatisha mu muraka we, akabakoranyiriza mu rushundura rwe, ni cyo gituma anezerwa, kandi akishima.

Verse 16

Ni cyo gituma atambirira urushundura rwe, akosereza imibavu umuraka we, kuko ari byo bitera umugabane we kuba mwinshi, ibyokurya bye bigatubuka.

Verse 17

Mbese yakunkumura urushundura rwe, akareka guhora yica amahanga?

Chapter -
1